John 2:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
aramubwira ati: “Ubusanzwe umuntu wese abanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara guhaga, akazana itari nziza nk'iya mbere, naho wowe wagumanye inziza kugeza magingo aya!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
aramubwira ati «Ubusanzwe umuntu arabanza agatereka inzoga nziza, bamara guhaga, agaheruka itari nziza. Wowe ariko wakomeje gutereka inziza kugeza ubu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”