John 20:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki? Urashaka nde?” Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n'iki? Urashaka nde?”Yibwira ko ari umurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”