John 20:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramubwira ati: “Mariya we.” Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramubwira ati “Mariya.”Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)