John 20:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumana kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”