John 20:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”