John 21:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.”