John 21:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva ubwo, iryo jambo rikwira mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atazapfa. Nyamara Yezu ntiyavuze ngo ntazapfa, ahubwo ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye iryo jambo ryamamara muri bene Data ngo uwo mwigishwa ntazapfa. Ariko Yesu ntiyabwiye Petero yuko uwo atazapfa, ahubwo yaramubwiye ngo “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?”