John 4:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe kigiye kuza ndetse ubu kirageze, maze abasenga by'ukuri bazasenge Data mu kuri bayobowe na Mwuka, kuko abasenga batyo ari bo Data ashaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by'ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.