John 4:46 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yezu asubira i Kana ho muri Galileya, aho yari yarahinduriye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w'ibwami wari ufite umwana w'umuhungu urwaye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu agaruka rero i Kana ka Galileya, aho yari yahinduye amazi divayi. I Kafarinawumu hari umutware w’ibwami wari urwaje umwana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye yongera kujya i Kana y'i Galilaya, aho yahinduriye amazi vino. Kandi i Kaperinawumu hariho umutware w'umwami, wari urwaje umwana we w'umuhungu.