John 4:53 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Se w'uwo mwana asanga ko ari cyo gihe Yezu yari yamubwiriyeho ati: “Umwana wawe arakize.” Nuko yemera Yezu we n'abo mu rugo rwe bose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Se w’umwana amenya ko kuri iyo saha, ari bwo Yezu yamubwiraga ko umwana we ari mutaraga. Nuko aremera hamwe n’urugo rwe rwose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko se amenya yuko ari yo saha Yesu yamubwiriyemo ati “Umwana wawe ni muzima.” Nuko uwo mutware aramwizera ubwe n'ab'inzu ye bose.