John 5:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndababwira nkomeje ko hagiye kuza igihe na ko kirageze, ubwo abapfuye bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana kandi abazaryumva bazabaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima,