John 5:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umurwayi aramusubiza ati: “Nyakubahwa, simfite umuntu wo kunshyira mu kizenga igihe amazi yibirinduye, kuko iyo ngerageje kujyamo undi aba yamaze kuntangamo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umurwayi aramusubiza ati “Databuja, simfite umuntu unjugunya mu kidendezi iyo amazi yihindurije, nkīza undi antanga kumanukamo.”