John 6:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yezu abonye imbaga nyamwinshi y'abantu baje bamusanga, abaza Filipo ati: “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo, ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesu yubura amaso, abonye abantu benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?”