John 8:44 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri aba so Sekibi kandi mushaka gukora ibyo so yifuza. Yahoze ari umwicanyi kuva kera kose, kandi ntiyigeze anyura mu kuri kuko nta kuri kumurangwaho. Iyo avuze ibinyoma aba avuga ibimurimo, kuko ari umubeshyi akaba acura ibinyoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by'ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w'ibinyoma.