John 8:52 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko wahanzweho koko. Aburahamu n'abahanuzi barapfuye. None wowe ukaba uvuga uti: ‘Ukurikiza amagambo yanjye wese ntazapfa bibaho’!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ’Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abayuda baramusubiza bati “Noneho tumenye ko ufite dayimoni. Aburahamu yarapfuye, n'abahanuzi nuko, nawe ukavuga ngo umuntu niyumvira ijambo ryawe, ntazapfa iteka ryose!