John 9:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arayibwira ati: “Genda wiyuhagire mu kizenga cya Silowa.” (Silowa risobanurwa ngo “Uwatumwe”). Nuko uwo muntu aragenda ariyuhagira agaruka ahumūtse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze arayibwira ati «Jya kwiyuhagira mu cyuzi cya Silowe» (bivuga ngo: uwatumwe). Nuko impumyi iragenda, iriyuhagira, ihindukira ibona.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
aramubwira ati “Genda wiyuhagire mu kidendezi cy'i Silowamu”, (hasobanurwa ngo “Yaratumwe”). Nuko aragenda ariyuhagira, agaruka ahumutse.