Jonah 1:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umugenga w'ubwato asanga Yonasi aramukangura, aramubaza ati: “Wowe se bite? Urisinziriye? Takambira imana yawe, ahari yatugoboka ntidushirire ku icumu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukuru w’abasare aramwegera, maze aramubwira ati «Ni kuki wisinziriye? Baduka utakire Imana yawe, ahari yo iratwibuka maze twoye kurimbuka.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umutware w'inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”