Jonah 1:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Maze bamuhata ibibazo bati: “Tubwire. Ni nde uduteje aya makuba? Uragenzwa n'iki? Urava he? Ukomoka mu kihe gihugu? Ubwoko bwawe ni ubuhe?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baramubwira bati «Ngaho tubwire ikikugenza! Uraturuka he? Iwanyu ni he? Mbese mu bwoko uri umuki?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”