Jonah 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho Imana imeza ikibonobono kirakura gisumba Yonasi, acyugamamo izuba ashira inabi yari afite. Yonasi yishimira cyane icyo kibonobono.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Uhoraho Imana ategeka ko hamera ikibonobono, maze kikazamuka hejuru ya Yonasi kugira ngo kimutwikire bityo kimugabanyirize akababaro. Yonasi yishimira bikomeye icyo giti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.