Jonah 4:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izuba rirashe, Imana itegeka umuyaga utwika uva iburasirazuba. Izuba rimena Yonasi agahanga maze agira isereri. Nuko yisabira gupfa agira ati: “Gupfa bindutira kubaho!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko izuba rirashe, Imana iteza umuyaga utwika w’iburasirazuba, izuba ricanira umutwe wa Yonasi maze araraba. Asaba gupfa, aravuga ati «Kuri jye biraruta ko napfa aho kubaho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”