Joshua 1:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kugeza ubwo Uhoraho Imana yanyu azabaha kwigarurira igihugu abahaye, akabaha umutekano nk'uko yabibagenjereje namwe. Hanyuma muzagaruke muri iki gihugu Musa umugaragu w'Uhoraho yabahaye ho gakondo, iburasirazuba bwa Yorodani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kugeza ubwo Uhoraho azabaha ikiruhuko nk’uko namwe yakibahaye, maze na bo bazagire igihugu Uhoraho, Imana yanyu, yabageneye. Hanyuma muzasubira mu gihugu kiri icyanyu, maze mutunge iki gihugu Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”