Joshua 1:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ujye uhora usoma igitabo cy'Amategeko, uyazirikane ku manywa na nijoro kandi ukurikize ibyanditswemo byose. Nugenza utyo uzagira ishya n'ihirwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.