Joshua 10:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Abamori bahungaga Abisiraheli, bamanuka i Betihoroni kugera Azeka, Uhoraho abagushaho amahindu manini. Ayo mahindu yarabacocaguye, yica abantu benshi baruta abishwe n'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uko bagahunze Israheli bakamanuka Betihoroni, Uhoraho abamanuriraho amabuye manini ava mu ijuru barinda bagera i Azeki, maze barapfa. Abishwe n’amabuye y’urubura babaye benshi, kuruta abishwe n’inkota y’Abayisraheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y'urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n'urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.