Joshua 10:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izuba ryahise rihagarara, ukwezi ntikwakomeza kugenda, Abisiraheli barihōrera batsinda abanzi babo. Ni ko byanditse mu gitabo cya Yashari. Izuba ryahagaze ku ijuru umunsi wose, ntiryakomeza urugendo ngo rirenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko izuba rirahagarara, n’ukwezi ntikongera gutirimuka, kugeza ubwo Abayisraheli bamaze kwivuna abanzi babo. Ibyo se, si ko byanditswe mu «Gitabo cy’Intungane »? Izuba ryemaraye hagati ku ijuru maze ntiryihutira kurenga, bimara nk’umunsi wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Izuba riherako rirahagarara n'ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk'umunsi wose.