Joshua 10:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bami bakimugera imbere, Yozuwe akoranya Abisiraheli bose maze abwira abagaba b'ingabo bose bari kumwe na we ati: “Nimuze mukandagire aba bami ku gakanu!” Nuko babigenza batyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ba bami batanu bagisohoka ngo bashyirwe Yozuwe, we nyine ahamagaza imbaga yose ya Israheli, maze abwira abagaba b’ingabo bari kumwe na we, ati «Nimwigire hino, mukandagire abo bami ku gakanu.» Baregera maze bakandagira abami ku gakanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamaze gukuramo abo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b'Abisirayeli bose, abwira abatware b'ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y'aba bami.” Barabegera babakandagira ku majosi.