Joshua 10:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi kandi Yozuwe yigaruriye umujyi wa Makeda, yica umwami waho n'abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru. Yagenje umwami w'i Makeda nk'uko yagenje uw'i Yeriko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi, Yozuwe atera Makeda maze arayitsemba hamwe n’umwami wayo; abantu baho bose abamarira ku icumu, nta n’umwe wasigaye ari muzima, maze umwami wa Makeda amugenza nk’uko yagenjeje umwami wa Yeriko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n'umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n'umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w'i Makeda nk'uko yagize umwami w'i Yeriko.