Joshua 10:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abanyagibeyoni batuma kuri Yozuwe aho yari ari mu nkambi y'i Gilugali bati: “Databuja, tugoboke ntudutererane, tebuka vuba udutabare udukize! Dore abami bose b'Abamori batuye mu misozi bishyize hamwe kugira ngo baturwanye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu b’i Gibewoni batuma kuri Yozuwe wari mu ngando y’i Giligali, bati «Ntutererane abagaragu bawe; zamuka n'ingoga udukize kandi uturwaneho: dore abami b’Abahemori bose batuye mu Misozi, bishyize hamwe baradutera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z'i Gilugali bati “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n'ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b'Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”