Joshua 11:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli basahura ibintu n'amatungo basanze muri iyo mijyi, ariko abaturage bayo bo barabatsembye ntihasigara n'uwo kubara inkuru.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imicuzo yose yo muri iyo migi n’amatungo, Abayisraheli babitwayeho iminyago, ariko abantu bose babamariye ku icumu kugeza ko babatsembye; nta gifite ubuzima na kimwe bahasize.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'iminyago yose y'iyo midugudu n'inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n'umwe ugihumeka.