Joshua 11:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho yatumye abaturage b'icyo gihugu binangira, bahitamo kurwanya Abisiraheli. Bityo Abisiraheli babatsemba nta mbabazi, babamarira ku icumu, nk'uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko kandi, Uhoraho yiyemeje kunangira imitima yabo ngo barwane na Israheli, kugira ngo babone uko babatsemba nta mbabazi, kandi bashobore kubarimbura nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n'Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk'uko Uwiteka yategetse Mose.