Joshua 11:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe amaze kwigarurira igihugu cyose nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, akigabanya Abisiraheli, buri muryango awuha umugabane wawo. Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe afata igihugu cyose, akurikije ibyo Uhoraho yabwiye Musa, na we akiraga Israheli maze arakibagabanya akurikije imiryango. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk'uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo.Nuko igihugu gihabwa ihumure.