Joshua 12:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yategekaga Bashani yose. Mu burengerazuba umupaka wayo wari umusozi wa Herumoni, mu burasirazuba wari umujyi wa Saleka, mu majyaruguru wari umupaka w'Abageshuri n'uw'Abamāka, mu majyepfo yategekaga igice cy'i Gileyadi kigabana n'icya Sihoni umwami w'i Heshiboni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yategekaga umusozi wa Herimoni, Salika na Bashani yose kugera ku rugabano rw’Abageshuri n’Abamahaka, ndetse no ku gice cya kabiri cya Gilihadi, kugera ku rugabaniro rwa Sihoni, umwami wa Heshiboni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n'i Saleka n'i Bashani yose kugeza mu rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka, igice cy'i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w'i Heshiboni.