Joshua 12:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe n'Abisiraheli batsinze abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani, uhereye i Bāli-Gadi munsi y'ibisi bya Libani mu majyaruguru, ukagera ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri mu majyepfo. Ibihugu by'abo bami, Yozuwe yabihaye Abisiraheli ho gakondo, abibagabanya akurikije imiryango yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amazina y’abami bo mu gihugu Yozuwe n’Abayisraheli batsinze, hakurya ya Yorudani, mu burengerazuba, kuva i Behali‐Gadi mu kibaya cya Libani, kugera ku musozi wa Halaki uzamuka ugana i Seyiri. Izo ntara zose, Yozuwe azihera imiryango ya Israheli ngo zibe izabo, akurikije uko imiryango yabo igabanyije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba ni bo bari abami b'ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n'Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy'i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y'Abisirayeli ngo habe ahabo nk'uko bagabanijwe.