Joshua 13:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yozuwe amaze kugera mu zabukuru, Uhoraho aramubwira ati: “Dore urashaje cyane kandi hasigaye ahantu hanini mutarigarurira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe yari ashaje kandi ageze mu zabukuru. Nuko Uhoraho aramubwira ati «Urashaje kandi ugeze mu zabukuru; ikindi kandi, ahasigaye kwigarurirwa haracyari hanini cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa ashaje ageze mu za bukuru Uwiteka aramubwira ati “Urashaje ugeze mu za bukuru, ariko hasigaye ibihugu byinshi cyane bikwiriye guhindūrwa.