Joshua 13:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uhereye ku mugezi wa Shihori uri ku mupaka wa Misiri, ukageza ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru. Ako karere kabarwaga nk'ak'Abanyakanāni kuko kahoze gatuwe n'Abawi, ariko kategekwaga n'abami batanu b'Abafilisiti, uw'i Gaza n'uwa Ashidodi n'uwa Ashikeloni n'uw'i Gati n'uwa Ekuroni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuva kuri Shihori ahateganye na Misiri kugeza mu karere ka Ekironi, mu majyaruguru, twakwita ah’Abakanahani. Abami batanu b’Abafilisiti ni aba: uw’i Gaza, uw’i Ashidodi, uw’i Ashikeloni, uw’i Gati n’uw’i Ekironi. (Kandi haracyari n’Abahawi batuye mu majyepfo.)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
uhereye ku kagezi Shihori kari imbere ya Egiputa ukageza mu rugabano rwo kuri Ekuroni ikasikazi, habarirwa Abanyakanāni. Kandi abatware batanu b'Abafilisitiya ni aba: uw'Abanyagaza n'uw'Abanyashidodi n'uw'Abanyashikeloni, n'uw'Abanyagati n'uw'Abanyekuroni hamwe n'Abawi.