Joshua 14:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore hashize imyaka mirongo ine n'itanu Uhoraho ategetse Musa kurahira atyo, igihe Abisiraheli bari bakiri mu butayu. Uhoraho yampaye kurama nk'uko yari yarabinsezeranyije, none maze imyaka mirongo inani n'itanu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None dore, Uhoraho yanyihereye kuramba nk’uko yabinsezeranyije. Aho Uhoraho abwiriye Musa iryo jambo, igihe Israheli yari mu butayu, hashize imyaka mirongo ine n’itanu; none dore ubu nujuje imyaka mirongo inani n’itanu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Kalebu arongera aravuga ati “Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n'itanu nk'uko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshyikije imyaka mirongo inani n'itanu.