Joshua 14:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi Uhoraho yansezeranyije kumpa akarere k'imisozi gatuwe n'Abanaki, karimo n'imijyi minini kandi izengurutswe n'inkuta nk'uko wabyiyumviye, none ukampe. Uhoraho nanshyigikira nzabamenesha nk'uko yabivuze.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uriya musozi rero, Uhoraho yavuze uwo munsi hita uwumpa. Uwo munsi kandi wumvise ko hari hatuye Abanaki, hakaba n’imigi minini ikomeye; Uhoraho namfasha nk’uko Uhoraho yabivuze, nzahabanyaga.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None umpe umusozi Uwiteka yavuze urya munsi. Icyo gihe wumvaga ko Abānaki bari bahari, kandi ko hariho imidugudu minini igoswe n'inkike z'amabuye. None ahari aho Uwiteka azaba ari kumwe nanjye, mbirukane nk'uko Uwiteka yavuze.”