Joshua 14:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uretse ko nyuma bahawe imijyi yo guturamo n'inzuri ziyikikije, kugira ngo zibe iz'imikumbi n'amashyo yabo. Abakomoka kuri Yozefu bari bagabanyijwemo imiryango ibiri: uwa Manase n'uwa Efurayimu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene Yozefu bari bagabanijwemo imiryango ibiri, uwa Manase n’uwa Efurayimu; naho Abalevi nta wundi mugabane bahawe mu gihugu, uretse imigi yo kubamo n’imirima rusange yayo, kubera amatungo n’ibintu byabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bene Yosefu bari imiryango ibiri, Manase na Efurayimu. Nta mugabane bari bahaye Abalewi mu gihugu, keretse imidugudu yo guturamo n'ibikingi byabo byo kuragiramo inka zabo, no gushyiramo ibintu byabo.