Joshua 15:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akigera mu rugo, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Hanyuma ava ku ndogobe ye, ahindukirira se; Kalebu aramubaza ati «Ni iki wifuza?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko wa mukobwa agitaha kwa Otiniyeli, aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”