Joshua 17:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakomoka kuri Manase umwana w'impfura wa Yozefu, na bo bahawe umugabane wabo hakoreshejwe ubufindo. Ariko abakomoka kuri Makiri umwana w'impfura wa Manase, bari barahawe intara ya Gileyadi n'igihugu cya Bashani kuko bari intwari. Makiri uwo ni we se w'uwitwa Gileyadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore umugabane w’umuryango wa bene Manase, wari imfura ya Yozefu. Makiri, wari imfura ya Manase, akaba na se wa Gilihadi, yahawe intara ya Gilihadi n’iya Bashani, abikesheje ubutwari bwe ku rugamba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bafindira umugabane w'umuryango wa Manase, kuko ari we mfura ya Yosefu. Makiri yari imfura ya Manase sekuru wa Gileyadi ni we wahawe iyi misozi: i Galeyadi n'i Bashani kuko yari intwari.