Joshua 17:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mwahawe intara y'imisozi, ngaho nimugende muteme n'ishyamba, aho riri hose habe ahanyu. Nubwo Abanyakanāni bahatuye ari abanyamaboko kandi bafite amagare y'intambara akozwe mu byuma, muzabamenesha.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ahubwo muzagira umusozi muremure n’ubwo ari ishyamba bwose; muzarikonde kandi muharinde. Abakanahani muzabanyage ibyabo, n’ubwo bafite amagare y’ibyuma bwose kandi bakaba banakomeye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ahubwo igihugu cy'imisozi miremire kizabe icyanyu. Kandi naho ari ikibira muzagiteme n'imirenge yayo izabe iyanyu, ariko Abanyakanāni nubwo ari abanyambaraga bafite n'amagare y'ibyuma, muzabirukane.”