Joshua 17:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo bakobwa basanze umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'Abisiraheli, barababwira bati: “Uhoraho yategetse Musa ko tuzabona umugabane kimwe na bene wacu.” Nuko bahabwa umugabane kimwe na bene wabo nk'uko Uhoraho yabitegetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baza imbere ya Eleyazari, umuherezabitambo, imbere ya Yozuwe mwene Nuni, n’imbere y’abakuru b’imiryango, maze barababwira bati «Uhoraho yategetse Musa kuduha umugabane mu bavandimwe bacu!» Nuko ku bw’itegeko ry’Uhoraho, babaha umunani muri bene se wabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Barahaguruka basanga Eleyazari umutambyi, na Yosuwa mwene Nuni n'abatware babo baravuga bati “Uwiteka yategetse Mose yuko aduhana gakondo na bene wacu.” Ni cyo cyatumye abahana gakondo na bene se, bakurikije itegeko ry'Uwiteka.