Joshua 17:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umupaka wamanukaga ukurikiye akagezi kitwa Kana ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Imijyi yo mu majyepfo y'ako kagezi yari iy'Abefurayimu, nubwo yari hamwe n'iy'Abamanase. Umupaka w'Abamanase wageraga mu majyaruguru y'ako kagezi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Urubibi rukamanuka no ku kagezi ka Kana. Imigi yo hepfo y’ako kagezi yari iya Efurayimu, uretse ya yindi Efurayimu yari afite rwagati mu munani wa Manase. Urubibi rwa Manase rwari ruguru y’akagezi kandi rukerekera ku nyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko urugabano rumanukira ku kagezi kitwa Kana, ikusi yako. Iyo midugudu yari iy'Abefurayimu, ariko rero yari hagati y'iy'Abamanase. Urugabano rw'Abamanase rwari ikasikazi ya ka kagezi kandi iherezo ryarwo ryari inyanja.