Joshua 19:47 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abadani bamaze kwirukanwa muri iyo ntara bagiye gutera umujyi wa Layishi. Barawutsinze barawigarurira, bamarira ku icumu abaturage bawo, maze bawuturamo. Nuko bawita Dani bawitiriye sekuruza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko iyo ntara, bene Dani ntibayigarurira, ahubwo barazamuka batera Leshemu, maze barayitsinda. Abaturage baho babamarira ku icumu, maze barahigarurira. Barahatuye kandi Leshemu bayita Dani, bayitiriye umukurambere wabo, Dani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi igihugu cy'Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n'izina rya sekuruza Dani.