Joshua 19:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugabane w'umuryango wa Simeyoni wari wavanywe k'uw'umuryango wa Yuda, kuko Abayuda bari bahawe umugabane munini cyane. Ni yo mpamvu umugabane w'Abasimeyoni wari uzengurutswe n'uw'Abayuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunani wa bene Simewoni wafashwe ku wa bene Yuda, kuko umugabane wa bene Yuda wari munini kuri bo. Uko rero ni ko bene Simewoni babonye umunani wabo rwagati muri bene Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko umugabane w'Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w'Abayuda, kuko igice cy'Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo.