Joshua 2:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bakiri i Shitimu, Yozuwe mwene Nuni yohereza rwihishwa abantu babiri ngo batate igihugu n'umujyi wa Yeriko. Bageze i Yeriko, ba batasi bombi bajya gucumbika ku mugore w'indaya witwa Rahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yozuwe, mwene Nuni, ari i Shitimu, yohereza abantu babiri gutata rwihishwa, arababwira ati «Mugende murebe igihugu cya Yeriko.» Bajyayo binjira mu nzu y’umugore w’indaya witwaga Rahabu, kugira ngo baze kuharara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.