Joshua 2:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twumvise ko Uhoraho yakamije Inyanja y'Uruseke ngo mubone uko mwambuka, igihe mwari muvuye mu Misiri. Twumvise n'uko mwishe Sihoni na Ogi, abami bombi b'Abamori bari batuye iburasirazuba bwa Yorodani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kuko twumvise bavuga ko Uhoraho yumukije imbere yanyu amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe muvuye mu Misiri, twumvise kandi n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abahemori hakurya ya Yorudani, Sihoni na Ogi, mwarimbuye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.