Joshua 2:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rahabu arababwira ati: “Nimujye kwihisha mu misozi kugira ngo mudahura n'abashaka kubafata. Nyuma y'iminsi itatu bazaba bagarutse, mubone gukomeza urugendo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arababwira ati «Mwerekeze iyo mu misozi, kugira ngo mudasakirana n’ababakurikiye; muzahihishe iminsi itatu, kugeza ubwo ababakurikiye bazagaruka, hanyuma muzashobora gukomeza urugendo rwanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n'ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”