Joshua 2:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nihagira usohoka mu nzu yawe akagira icyo aba, amaraso ye ntazatubarweho. Ariko nihagira umuntu ugira icyo abera muri iyi nzu, amaraso ye azatubarweho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihagira n’umwe muri mwe uzacaracara akajya hanze, amaraso ye ntazatubazwe, ubwo rero tuzaba turi abere; ariko uwo muzaba muri kumwe mu nzu, nihagira umukoza n’urutoki, amaraso ye azaduhame.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura.