Joshua 20:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwishe undi nahungira muri umwe muri iyo mijyi, ajye ahagarara ku irembo ryawo, maze atekerereze abakuru b'umujyi uko byagenze, na bo bamwakire bamutuze hamwe na bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwishi azajya ahungira muri umwe muri iyo migi, ahagarare mu marembo y’umugi, maze atekerereze ibye abakuru bawo, na bo bamwakire mu mugi iruhande rwabo, bamuhe aho ashobora gutura hamwe na bo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry'uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudu bamuhe aho aba.