Joshua 20:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhōrera uwishwe namukurikirana muri uwo mujyi abakuru ntibazamutange, kuko azaba yishe mugenzi we atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuhozi w’amaraso namukurikirana, ntibashobora kumumugabiza kuko yishe mugenzi we atabishaka, akaba atabigiranye urwango asanganywe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umuhōzi namukurikirayo ntibazamuhe gatozi ngo amuhore, kuko yishe mugenzi we atabyitumye, adasanzwe ari umwanzi we.